UKO ISIGANWA KCB RWANDA MOUNTAIN GORILLA RALLY RYAGENZE
| UKO ISIGANWA KCB RWANDA MOUNTAIN GORILLA RALLY RYAGENZE |
Urubuga www.igihe.com rwari rwabagejejeho amakuru yerekeranye n`isiganwa ryo gutwara imodoka riswe Rwanda Mountain Gorilla ryabaye muri iyi week end ishize ryagenze. Aya ni amafoto yerekana uko byari byifashe muri iri rushanwa. Twabibutsa ko ryari ryitabiriwe n`abantu bari baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, uBurundi, Zambia, Zimbabwe,... umwanya wa mbere ukaba waregukanywe na Davite GIANCARLO afatanyije na Vindervoger SYLVIA bari baturutse mu Rwanda. Discimace KAYIBANDA umukuru wa Rwanda AutomobileClub (RAC) Uyu ni Murengezi Johny ni we munyarwanda wari witezwe muri iri rushanwa ariko ntiyabashije kuryitabira kubera ikibazo cy`imodoka. Aha bari bakiri gusiganwa Abo ni abakurikiranaga uko imodoka zisiganwa. Iri rushanwa ryanitabiriwe n`abari munsi y`imyaka 25. Davite GIANCARLO(uwa 2 uhereye i buryo) niwe wegukanye umwanya wa 1 Aha yashyikirizwaga igihembo Horsey ALEX hamwe na MATOVU Moses nibo begukanye umwanya wa kabiri Aba ni abaje ku mwanya wa gatatu bashyikirizwaga ibihembo. Umunyamabanga mukuru muri ministeri ya sport n`umuco Bwana KARABARANGA igihe yasozaga ayo marushanwa |