NGO MURI AMERIKA ABAGORE BASIGAYE BARISOMA CYANE!

Published on by MUSABYEYEZU Mary

Amakuru atandukanye Hirya no hino

NGO MURI AMERIKA ABAGORE BASIGAYE BARISOMA CYANE!

posted on Aug , 25 2009 at 05H 31min 49 sec

Amakuru dukesha ibiro ntangazamakuru Associated Press (AP) aratangaza ko abagore bo muri Amerika basigaye barisoma (ndavuga icupa) bakarenza kurusha abagabo.

Umubare w’abagore bafatwa batwaye imodoka basinze warazamutse cyane mu gihe mu bagabo ho ukomeje guhanantuka. Ibi bikaba biterwa n’uko abagore basigaye bumva bangana n’abagabo, bigatuma bakora nk’ibyo abagabo bakora, harimo n’amafuti. Ikindi giteza impanuka ni uko abagore benshi basigaye bitabira gutwara, bityo bigatuma byoroha kubona abasinze, na polisi ntikibareka ngo bahite nk’uko yabikoraga mbere.

Ibi byo kunywa birenze abahanga bemeza ko bituruka na none ko abagore, cyane cyane kubera izi ngorane z’ubukungu turimo ku isi yose, basigaye bafite ibibazo mu rugo no ku kazi, bigatuma bahugira ku kayoga ngo bibagirwe umuhangayiko.
Ikintu gihangayikishije inzego z’umutekano ngo ni uko akenshi iyo umugore atwaye, aba ari kumwe n’umwana inyuma mu modoka; iki kikaba ari ikibazo kidakunze kuba ku bagabo. Mu bo polisi iherutse gufunga harimo umu maman wari uvuye muri boîte n’umukobwa we, bataha atwaye muri sens unique ateza accident y’akaga! Undi we ngo yamaze umunsi wose arisoma ajya gutora abana ku ishuri; uburyo yatwaraga bwateye aba bana ubwoba ku buryo sibo barose imodoka ihagaze bahungira mu baturanyi!

image

Ikindi kibazo ni uko abagore banywera mu rugo aho kujya mu kabari, ibi bikaba bituma badakurikiranwa cyangwa bikaba byaratinze, yaramaze kuba kanyota (addict/accro).

Umuganga witwa Dr. Petros Levounis w’i New York we ati ”kubera ko abagore batozwa kwitwara neza kuva ari abana, ugize ikibazo cya alcool ntabivuga, bigatuma byava aho binamurenga.”

Iki kibazo ntikivugwa muri Amerika gusa kuko no mu Bwongereza, BBC iherutse gukora ubushakashatsi isanga abakobwa basigaye barabaye ba nyota yake ku buryo hari abagiraneza bashyizeho ambulance izajya itoragura abayikuye mu kibindi ikabakura mu bagore! Ese mu Rwanda ho bimeze gute ra?

Published on RELAX

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post