Indi Kompanyi nshya y’itumanaho mu Rwanda TIGO

Published on by MUSABYEYEZU Mary


Indi Kompanyi nshya y’itumanaho mu Rwanda TIGO

posted on Sep , 22 2009 at 04H 32min 04 sec viewed 370 times
Mu Rwanda hamenyerewe amakompanyi y’itumanaho ya MTN Rwandacell ndetse na Rwandatel. Izi kompanyi zikaba ari zo zari zifite kugeza ubu ibijyanye n’itumanaho hafi ya ryose mu Rwanda. Ubu rero, hagiye kuza indi kompanyi nshya yitwa TIGO, iyi kompanyi irateganya kuba yatangije ibikorwa byayo mbere yuko uyu mwaka urangira nkuko bitangazwa na Newtimes.

Tigo ni ikompanyi y’itumanaho ifite abafatanyabikorwa bo muri Luxembourg. Uhagarariye iyi kompanyi mu Rwanda Alex Kamara, atangaza ko ubu Tigo yiteguye gushora akayabo ka miliyari 50 mu Rwanda mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byayo nkuko byari byemejwe umwaka ushize ubwo iyi kompanyi yasabaga urushya rwo gukorera mu Gihugu. Tigo yabashije gutsindira isoko ryo gukorera mu Rwanda yahataniraga n’izindi kompanyi na zo zitoroshye mu bucuruzi bw’ibijyanye n’amatelefoni nka "Zain" n’izindi, iba ibaye ityo iya gatatu yemerewe gukorera mu Rwanda.

Uhagarariye iyi kompanyi mu Rwanda akaba yemeza ko atavuga neza umunsi wo gutangiza ibikorwa byabo ku mugaragaro ariko ko byanze bikunze ari mu mpera z’uyu mwaka. Tigo ni ishami rya Millicom International Cellular imwe mu ma kompanyi akomeye mu bya za telefoni ku isi ikorera mu bihugu 13 harimo 3 byo muri Amerika yo hagati, 3 byo muri Amerika y’amajyepfo na 7 muri Afrika. Tigo rero nk’ishami yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka 2006.

Ubuyobozi bw’iyi kompanyi butangaza ko bubona mu Rwanda isoko ryiza rihora rizamuka mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho, ibi rero bihuye cyane n’ibikorwa byabo ndetse ko nayo izanye serivisi zishimishije kandi zo mu rwego rwo hejuru.

foto: internet

Published on NEWS

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post